KWIMURA ABANTU KU MPAMVU Z’INYUNGU RUSANGE

Mu Rwanda, umushingamategeko yashyizeho Itegeko n° 32/2015 ryo ku wa 11/06/2015 ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange. Iri tegeko rigena uburyo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange bikorwa, mu ngingo ya 3 y’iri tegeko riteganya ko Leta ari yo yonyine ishobora gutegeka kwimura umuntu ku mpamvu z’inyungu rusange kandi uko kwimura umuntu mu mutungo we bikorwa gusa ku mpamvu z’inyungu rusange kandi habanje gutangwa indishyi ikwiye. Itegeko risobanura ko indishyi ikwiye ari indishyi y’agaciro k’ubutaka n’ibyabukoreweho ihabwa umuntu wimurwa kandi ibarwa hashingiwe ku biciro biri ku isoko n’indishyi y’ihungabana ritewe no kwimurwa. Iri tegeko riteganya ko nta we ushobora kwitwaza inyungu ze bwite ngo abangamire ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange.

Muri iri tegeko turibanda ku bikorwa by’inyungu rusange biteganywa n’itegeko ndetse n’inzego zigaragaza, izigenzura n’izemeza imishinga yo kwimura abantu ku mpamvu z’ inyungu rusange.

Ibikorwa by’inyungu rusange biteganywa n’itegeko ni ibi bikurikira:

Ingingo ya gatanu (5) y’iri tegeko ryo muri 2015 igena urutonde rw’ibikorwa by’inyungu rusange bishobora gutuma abantu cyangwa ibikorwa byabyo bishobora kwimurwa. Ibyo bikorwa harimo imihanda n’inzira ya gari ya moshi ; imiyoboro y’amazi n’ibigega rusange by’amazi; imiyoboro itwara amazi yanduye n’aho atunganyirizwa; ingomero z’amazi; imiyoboro y’amazi y’imvura ikorwa ku mihanda; ahatunganyirizwa imyanda; imiyoboro y’amashanyarazi; imiyoboro ya gazi, peterori n’ibigega byabyo; imiyoboro y’itumanaho; ibibuga by’indege; aho bategera ibinyabiziga, gari ya moshi n’amato n’aho babyururukira; ahantu hakomye hagamije kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, umuco gakondo n’amateka y’Igihugu; ibikorwa bigamije umutekano n’ubusugire bw’Igihugu; ibitaro, ibigo nderabuzima, amavuriro n’izindi nyubako zifitanye isano n’ubuvuzi rusange; amashuri n’izindi nyubako zifitanye isano na yo; inyubako z’inzego z’ubuyobozi bwa Leta n’ibigo byayo; ibibuga, ubusitani rusange n’inyubako bigenewe imikino n’imyidagaduro; amasoko; amarimbi; inzibutso za jenoside;

imirimo yo gushyira mu bikorwa ibishushanyo mbonera by’imitunganyirize y’imikoreshereze y’ubutaka; amabuye y’agaciro n’undi mutungo kamere biri mu bikorwa by’inyungu rusange. Kuri ibi bikorwa ariko, Iteka rya Minisitiri ufite ubutaka mu nshingano ze, abyibwirije cyangwa abisabwe n’urwego rwa Leta bireba, rigena ibindi bikorwa by’inyungu rusange.

Inzego zigaragaza, zigenzura n’izemeza imishinga yo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange. 

Inzego zigaragaza imishinga yo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange harimo Komite Nyobozi ku rwego rw’Akarere, iyo imirimo ireba Akarere kamwe; Komite Nyobozi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, iyo imirimo ireba Akarere karenze kamwe mu mbago z’Umujyi wa Kigali; Minisiteri bireba, iyo imirimo iteganyijwe ireba Uturere turenze kamwe ariko twombi atari utwo mu Mujyi wa Kigali cyangwa ari igikorwa cyo ku rwego rw’Igihugu.

Inzego zigenzura imishinga harimo Komite ishinzwe kugenzura imishinga yo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange ku rwego rw’Akarere, iyo ari umushinga ureba Akarere kamwe; Komite ishinzwe kugenzura imishinga yo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, iyo ari umushinga ureba uturere turenze kamwe mu mbago z’Umujyi wa Kigali; Komite ishinzwe kugenzura imishinga yo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange ku rwego rw’Igihugu, iyo ari umushinga ureba Uturere turenze kamwe cyangwa umushinga wo ku rwego rw’Igihugu.

Naho inzego zemeza ko abantu bimurwa ku mpamvu z’inyungu rusange ku rwego rw’Akarere, ni Inama Njyanama y’Akarere ishingiye ku cyemezo cya Komisiyo ishinzwe iby’ubutaka ku rwego rw’Akarere; ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, ni Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali ishingiye ku cyemezo cya komisiyo ishinzwe iby’ubutaka ku rwego rw’Umujyi wa Kigali iyo ari umushinga ureba Uturere turenze kamwe mu mbago z’umujyi wa Kigali, ku rwego rw’Uturere turenze kamwe, ni Minisiteri ifite ubutaka mu nshingano zayo, ishingiye ku nama ya komite ishinzwe kugenzura imishinga yo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange ku rwego rw’Igihugu hakajyaho Iteka rya Minisitiri ribyemeza. Naho ku rwego rw’Igihugu, ku bikorwa bigamije umutekano n’ubusugire bw’Igihugu, ni serivise za Minisitiri w’Intebe hashingiwe ku nama ya komite ishinzwe kugenzura imishinga yo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange ku rwego rw’Igihugu hakoreshejwe Iteka rya Minisitiri w’Intebe.

 Mu gusoza,…

Twakwibutsa ko buri mushinga, utegura kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange ugomba guteganya amafaranga y’igikorwa cy’ibarura ry’umutungo w’uwimurwa hamwe n’indishyi ikwiye. Nta we ugomba kwitwaza inyungu ze bwite ngo abangamire ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange. Ikindi ni uko nta we ushobora kubuza ibikorerwa mu kuzimu cyangwa hejuru y’ubutaka bwe bigamije inyungu rusange.

 

Iyo ibyo bikorwa bimuteye igihombo abibonera indishyi ikwiye. Ibikorwa remezo n’ibindi bikorwa byose bigamije inyungu rusange bitavuzwe mu ngingo ya 5 y’iri tegeko ku rutonde twagaragaje hejuru byemezwa n’iteka rya Minisitiri ufite ubutaka mu nshingano ze, aho ashobora kugena ibindi bikorwa by’inyungu rusange abyibwirije cyangwa abisabwe n’urwego rwa Leta bireba.