Ibihano ku cyaha cyo kunywa, gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge byarakajijwe

| Created by Jocelyne Uwamwezi Legal Awareness Specialist

Itegeko itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda ryakajije ibihano ku cyaha cyo kunywa, gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge cyarakajijwe.

Icyaha cy’ibiyobyabwenge ni kimwe mu byaha bikomeje kwiyongera cyane mu gihugu cyacu, guhindura isura kw’icyi cyaha kwatumye uko cyasobanurwaga nk’icyaha ndetse n’ihanwa ryacyo bitakigendanye n’igihe, ukurikije isura n’intera kigenda gifata, akaba ariyo mpamvu muri iri tegeko rishya ibihano byakajijwe mu rwego rwo guca intege ababinywa, aba bicuruza bakanabikwirakwiza mu gihugu, aba bihinga n’abandi babikoresha mu buryo butemewe n’amategeko.

Mu ngingo ya 263 igika cya 1 havuga ko umuntu wese ufashwe urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha. Igihano giteganyijwe kuri iki cyaha kivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe  ariko kitarenze imyaka ibiri  cyangwa imirimo y’inyungu rusange.

Naho mu gika cya gatatu cy’iyi ngingo havuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Umuntu wakoze iki cyaha akagikora mu buryo bwo gushaka indonke cyangwa bwo gukorera amafaranga aba akoze icyaha bityo n’ibihano bikajyana n’uburemere bw’icyaha bitewe nuko yakoze icyo cyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko uwakoze icyi cyaha ahanwa mu buryo bukurikira:

1 º igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri ariko atarenze miliyoni mirongo itatu ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye;

2 º igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (20ans-25ans) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni cumi n’eshanu ariko atarenze miliyoni makumyabiri iyo ari ibiyobyabwenge bikomeye;

3 º igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atageze kuri miliyoni icumi ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Kubijyanye nuburemere bw’iki cyaha nakwibutsa ko iteka rya minisitiri ufite ubuzima munshingano ze ariwe ugena urutonde rugize ibiyobya bwenge n’aburi kiciro birimo. 

Igikorwa cyose kijyanye no gucuruza, guhinga, gutundisha, guhindura ibiyobyabwegwe bikoreshejwemo cyangwa binjijemo umwana gukora iyo mirimo bigakorerwa mu gihugu imbere cyangwa bigakorwa ku rwego mpuzamahanga, uwinjije umwana muri icyo gikorwa ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni mirongo itatu ariko atarenze miliyoni mirongo itanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Nanzura,…

Nibutse ko ibiyobyabwenge ari ikintu cyose iyo kinjiye mu mubiri w’umuntu gihindura ubushobozi bwe mubijyanye no gutekereza, gufata icyemezo, ndetse kikanahindura imikorere y’umubiri we bikangiza ubuzima bwe.

Ikindi nuko umuntu wese ugira uruhare mugufasha undi kubona ibiyobyabwenge mu buryo bworoshye cyangwa se kumuha imiti ikoreshwa nk’ibiyobyabwenge nawe aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3)

ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu. Nina cyo gihano gihabwa umuntu wese utanga ibiyoyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ashingiye ku mpapuro abona neza ko zitarimo ukuri.