GUCUNGA UMUTUNGO W’UMWANA BIKOZWE N’UMWISHINGIZI

Itegeko Nº 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango riteganya ko gucunga umutungo w’umwana bikozwe n’umwishingizi ari uburyo bukoreshwa bwo gufasha umwana cyangwa umuntu mukuru ufite ubumuga bwo mu mutwe gukoresha uburenganzira bwemererwa buri wese muri rusange no kumufasha gucunga umutungo we igihe awufite.

Ubwishingire ni umurimo uteganywa n’amategeko, uhabwa umuntu ufite ububasha mu rwego rw’amategeko, kugira ngo yite ku muntu udafite ububasha bwemewe n’amategeko, ku muhagararira imbere y’amategeko no ku mucungira umutungo we. Uwo muntu bamwita umwishingizi akoreshwa mu nyungu z’uwishingiwe. Muri iyi nkuru turavuga ku muntu ushinzwe gucunga umutungo w’umwana uwo amategeko yageneye ubwishingire. 

Umwishingizi atorwa n’inama y’ubwishingire igizwe n’abantu batatu (3) bahagarariye umuryango wa se w’umwana na batatu (3) bahagarariye umuryango wa nyina w’umwana n’umwanditsi w’irangamimerere w’aho umwana atuye cyangwa aba. Umwanditsi w’irangamimerere akora inyandiko y’ubwishingire igashyirwa mu gitabo cy’ubwishingire.

Impamvu zituma habaho ubwishingire bw’umwana

Ubwishingire bw’umwana butangira iyo se na nyina bapfuye, bazimiye, babuze cyangwa batazwi; abo umwana yitaga se na nyina bamwihakanye; ababyeyi bakiriho ariko barambuwe ububasha bwa kibyeyi cyangwa umubyeyi usigaye afite ubumuga bumubuza kurangiza inshingano za kibyeyi. 

Umwishingizi agomba kuba afite nibura imyaka makumyabiri n’umwe (21) y’amavuko; afitiye umwana akamaro kandi afite ubunyangamugayo bugaragaza ko azarera neza umwana; akora uwo murimo ku bushake kandi ntawuhemberwa.

Gucunga umutungo w’umwana

Umwishingizi w’umwana ni we wenyine ufite uburenganzira bwo gucunga umutungo w’umwana ku buryo bwa kibyeyi, guhagararira umwana mu mibanire ye n’abandi, kandi akaryozwa ingaruka zitewe n’imicungire mibi yabyo. Ashobora gukorera ku mutungo w’umwana ibikorwa byose bijyanye no kuwucunga mu gihe bigamije inyungu z’umwana. 

Inshingano z’umwishingizi w’umwana n’ibyo atemerewe gukora

Umwishingizi afite inshingano zo gutunga no kurera umwana akurikije umutungo w’umwana n’inyungu ziwukomokaho. Umwishingizi ntiyemerewe gucunga inyungu zikomoka ku murimo w'umwana udafitanye isano n’inshingano z’umwishingizi kimwe n'umutungo ukomoka kuri izo nyungu. Ku mwana udafite umutungo, umwishingizi agomba kumwitaho, kumurera kumurihira amashuri no kumuha ibindi byangombwa byose by’ibanze akurikije ubushobozi bwe.

Hari kandi ibikorwa umwishingizi atemerewe gukora; ni ibikorwa byose bigamije gutanga, kugurisha kimwe n’ibindi byose bishobora kubangamira umutungo w’umwana atabiherewe uburenganzira n’inama y’ubwishingire.

Uko byagenda uko ari ko kose ntibyemewe ko umwishingizi yakora mu mutungo w’umwana atanga impano kuko binyuranije n’icyo ashinzwe ari cyo kurengera umutungo w’umwana wishingiwe. Na none umwishingizi ntashobora kugura ikintu cy’umwana yishingiye; mu kubuza iryo gura hagamijwe kubuza ko uhagarariye umwana akaba ari na we ushinzwe kumugurishiriza ibintu mu gihe ashatse kugura, inyungu ze zashyamirana n’iz’umwana.

Umwishingizi w’umwana afite inshingano nyinshi zirimo kubarura umutungo w’umwana; gucunga umutungo w’umwana ku buryo bwa kibyeyi; kwirinda ko inyungu ze zashyamirana n’iz’umwana yishingiye. 

Nanzura,….

Ubwishingire burangira iyo umwana akuze cyangwa yemerewe ubukure, apfuye cyangwa umwishingizi agapfa, umubyeyi we yari yarabuze cyangwa yarazimiye abonetse, umwe mu babyeyi amwemeye, umubyeyi wambuwe ububasha bwa kibyeyi abusubiranye, umwana agizwe umwana n'utaramubyaye.

Iyo ubwo bwishingire burangiye, umwishingizi agomba kugaragaza mu nyandiko uburyo yacunze umutungo, ikemezwa n’inama y’ubwishingire akayishyikiriza uwari wishingiwe mu mezi abiri akurikira igihe yemerewe ubukure.