ABATUYE UMURENGE WA JABANA BASOBANURIWE UKO BAKWIRINDA IBYAHA BISHINGIYE KU GITSINA N’IBYAHA BINYURANYIJE N’IMYIFATIRE MYIZA

Ku wa kabiri, tariki ya 17 Nzeri 2019, Abakozi ba Komisiyo y’u Rwanda Ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko bashinzwe kumenyekanisha amategeko bitabiriye Inama y’Inteko y’Abaturage y’Akagari ka Ngiryi, mu Murenge wa Jabana, mu Karere ka Gasabo, bagamije gusobanurira abaturage baho icyaha cyo gusambanya umwana n’icyaha cyo gukuramo inda hagamijwe kubashishikariza kubikumira no kubirwanya.

Abakozi bashinzwe kumenyekanisha Amategeko muri Komisiyo basobanuriye abaturage bari bitabiriye inama y’Inteko bo mu Kagari ka Ngiryi, icyaha cyo gusambanya umwana n’icyo gukuramo inda; ibyo byaha byombi bikaba biteganywa n’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, kandi bikaba bikunze kugaragara ko bikorwa cyane muri iyi minsi. 

Abo bakozi basobanuye ibigize icyaha cyo gusambanya umwana, banagaragaza ibihano bihabwa uwahamwe n’icyo cyaha. Bavuze ko umuntu wese ushyira igitsina mu gitsina cy’umwana, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana; ushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana; cyangwa gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri aba akoze icyaha, iyo abihamijwe n’urukiko, akaba ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).  Bakomeje bavuga ko iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14) igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha. Iyo kandi gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, na bwo igihano ku uwahamijwe icyo cyaha kiba igifungo cya burundu.

Basobanuye kandi ko iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Bagarutse ku ugusambana gushobora kuba hagati y’abana batarageza ku myaka cumi n’ine (14), aho bavuze ko iyo gusambanya umwana byakozwe hagati y’abana bafite nibura imyaka cumi n’ine (14) nta kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe, nta gihano gitangwa, ariko iyo umwana ufite imyaka cumi n’ine (14) ariko utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) asambanyije umwana utarageza ku myaka cumi n’ine (14) ahanwa hakurikijwe ibihano bisanzwe bihabwa umuntu ufite imyaka iri hagati ya cumi n’ine (14) na cumi n’umunani (18) y’amavuko. Ni ukuvuga igifungo cy’imyaka itari munsi y’icumi (10) ariko itarenga cumi n’itanu (15) iyo icyaha yakoze gisanzwe gihanishwa igifungo cya burundu cyangwa igihano kidashobora kurenga kimwe cya kabiri (1/2) cy’igihano yagombaga guhanishwa iyo yakoze icyaha yakoze gihanishwa igifungo kimara igihe kizwi cyangwa igihano cy’ihazabu.

Abakozi ba Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko basobanuriye kandi abitabiriye Inama y’Inteko y’Abaturage y’Akagari ka Ngiryi icyaha cyo gukuramo inda, aho babasobanuriye ko kwikuramo inda ari icyaha gihanwa n’amategeko, ko kandi gukuriramo undi muntu inda na byo bihanwa n’amategeko, ndetse ko no kwamamaza ibikoresho byo gukuramo inda na byo bihanwa n’amategeko.

Basobanuye ko ariko hari aho Itegeko ridahana gukuramo inda, ibyo bikaba bibaho igihe utwite ari umwana (umuntu ufite imyaka y’amavuko iri munsi ya cumi n’umunani); iyo uwakuriwemo inda yakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato; iyo uwakuriwemo inda yayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugabo n’umugore ku gahato; igihe yatewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri cyangwa se iyo inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa bw’umwana atwite.

Bibukije ko gukurirwamo inda bikorwa na muganga wemewe na Leta kandi na we akaba afite ibyo agomba kubahirizwa biteganywa n’amategeko, banavuga ko iyo nyuma bigaragaye ko uwakuriwemo inda yabisabye nta mpamvu yemewe n’itegeko ashingiraho ahanwa nk’uwikuyemo inda.

  

Ikiganiro cyasojwe bashishikariza abatuye Umurenge wa Jabana kwirinda no gukumira ibyaha bitarababaho, abagaragarizwa ko ibihano biremereye kandi ko igihe umuntu amara muri gereza cyangwa mu nkiko haba hari ibindi bimufitiye akamaro ndetse n’igihugu muri rusange yakabaye arimo gukora.

Ku kijyanye n’icyaha cyo gusambanya abana, muri uko gusoza baboneyeho gusaba abitabiriye inama y’Inteko y’Abaturage kuba ijisho rya bagenzi babo , bagira uwo babona ufite umugambi wo gusambanya umwana bakihutira kubimenyesha Inzego z’Ubuyobozi.