AMAHUGURWA KU ITANGWA RY’AMASOKO YA LETA

AMAHUGURWA KU ITANGWA RY’AMASOKO YA LETA

 

Abagize Akanama gashinzwe gutanga amasoko ya Leta muri Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe ivugururwa ry’Amategeko (RLRC) bari mu mahugurwa  y’itangwa ry’amasoko ya Leta, bahuguwe ku itegeko N°62/2018 ryo ku wa 25/08/2018 rigenga amasoko ya Leta n’ Iteka rya Minisitiri N°002/20/10/TC ryo ku wa 19/05/2020 rishyiraho amabwiriza agenga amasoko ya Leta, amahugurwa yatanzwe n’ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA).

 

Amahugurwa agamije gufasha abagize Akanama gashinzwe gutanga amasoko ya Leta kugira ubumeyi buhagije mu itangwa ry’amasoko ya Leta birinda guteza igihombo Leta. Mubyo bahuguwemo hibanzwe cyane kubakenera serivise y’amasoko bagomba gukora raporo igaragaza ibiciro biri ku isoko, ibyo bakeneye, ubuziranenge n’ingano y’ibikenewe, kugirango igihe cyo gukora isuzuma kubapiganira isoko, akanama gashinzwe gutanga amasoko ya Leta kagendere kuri byabiciro byatanzwe nabakenera serivise y’amasoko m’Urwego rutanga isoko iyo raporo kandi inashingirwaho mu gukora isuzuma.

 

Bahuguwe kubijyanye n’ubwoko bw’amasoko ya Leta, uburyo buri bwoko bw’isoko bugenda butangwa bitewe n’imiterere y’isoko rihari cyangwa ubwihutirwe bwa ryo, basobanuriwe inshingano z’Umuyobozi Mukuru ushinzwe gucunga imari ya Leta, inshingano za akanama gashinzwe gutanga amasoko ndetse n’inshingano z’umukozi ushinzwe amasoko ya Leta.

 

Amasoko yose ya Leta anyura ku umucyo e-procurement nabapiganira amasoko bakanyuza inyandiko zipiganira isoko k’ umucyo e-procurement, uwapiganiye isoko utishimiye icyemezo cy’uko isoko ryatanzwe yapiganiye afite uburenganzira bwo kuregera Urwego rwatanze isoko atakwishimira icyemezo ahawe akajuririra Akanama k’ubujurire kigenga. Ubujurire bukimara gukorwa, imirimo yo gutanga isoko iba ihagaritswe kugeza igihe akanama k’ubujurire kigenga gatangiye icyemezo cyako. Akanama k’ubujurire kigenga kagomba gutanga icyemezo cyako mu minsi mirongo itatu (30).