NI GUTE IGABANA RY’UMUTUNGO UZUNGURWA RIKORWA?

NI GUTE IGABANA RY’UMUTUNGO UZUNGURWA RIKORWA?

 

ItegekoNº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura rigena uburyo igabana ry’umutungo uzungurwa rikorwa.Igabana ry’umutungo ni uburyo Inama ishinzwe iby’izungura cyangwa Komite y’Abunzi cyangwa urukiko bagabanya umutungo uzungurwa abawufiteho uburenganzira bose.

 

Uburyo igabana rikorwamo

 

Umutungo uzungurwa ugabanywa uko uri, ariko agaciro kawo kagenwa ku munsi w’igabana. Iyo bidashoboka ko umutungo uzungurwa ugabanyika ugenwa mu migabane ingana, abazungura babyumvikanyeho, abazungura babonye umugabane munini urenze uw’itegeko cyangwa irage ribemerera bagena inshumbushanyo ababonye umugabane muto.

 

Iyo hari impaka zivutse hagati y’abazungura ku gaciro k’umutungo uzungurwa cyangwa kw’itangwa ry’inshumbushanyo, ikibazo gishyikirizwa Inama ishinzwe iby’ izungura, Komite y’Abunzi cyangwa urukiko rubifitiye ububasha bikagena ako gaciro.

 

Iyo hari imitungo imwe idashobora kugabanyika uko ikwiye, abazungura bumvikana uburyo bwo kuyicunga n’uko bazagabana inyungu. Iyo umutungo utagabanyika bibaye ngombwa ko ugurishwa, abazungura bagira uburenganzira bwo kuba bawugura mbere y’undi muntu wese.

 

Iyo hari umuzungura wifuza kubona umugabane we nyamara abandi bazungura badashaka igabana ry’umutungo, aregera urukikorubifitiye ububasha mu buryo bw’ibirego bisanzwe, akaba yagenerwa uruhare rwe bitabaye ngombwa ko igabanywa rikorwa kuri bose.

 

Umutungo wazunguwe n’abana batarageza ku myaka y’ubukure ucungwa n’umubyeyi wabo wasigaye, yaba adahari ugacungwa n’ubafiteho ububasha bwa kibyeyi

 

Mu gusoza,…..

Igabana ritanga uburenganzira busesuye ku mutungo; uwazunguye yegukana ku buryo budasubirwaho umutungo wose azunguye.

 

Twakwibutsa ko ubutaka buzungurwa nk’uko undi mutungo utimukanwa uzungurwa, igabana ryabwo rikorwa nk’uko iry’indi mitungo rikorwa ariko ntibyemewe kugabanyamo ibice ubutaka bwagenewe ubuhinzi n’ubworozi mu gihe ibice biva muri uko kugabanya bitanga ibice by’ubutaka bifite munsi ya hegitari imwe (ha1) buri gice cyagabanyijwe. Abazunguye ubutaka kandi bubujijwe kugabanywamo ibice babutunga bakanabukoreshereza hamwe mu buryo buteganywa n’itegeko.