Intumbero, intego n’inshingano

Intumbero ya Komisiyo

Ivugururwa ry’amategeko rigamije iterambere ryizewe ry’urwego rw’amategeko.

 

Intego ya Komisiyo

RLRC ifite intego rusange kandi ihoraho yo gusuzuma amategeko y’u Rwanda hagamijwe iterambere n’ivugururwa ryayo.

 

Inshingano za Komisiyo

Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko ifite inshingano zo gusesengura amategeko y’u Rwanda no gutanga imyanzuro ku nzego bireba hagamijwe iterambere, ihuzwa n’igihe n’ivugururwa ry’amategeko.

 

By’umwihariko, RLRC ishinzwe:

1.    gukora inyigo zigamije gusuzuma amategeko ariho mu gihugu hagamijwe kugaragaza amategeko adashyirwa mu bikorwa, amategeko mashya akenewe no gutanga inama zikwiye ku nzego bireba;

2.    gukora urwunge n’ihuzwa by’amategeko y’u Rwanda biboneye;

3.    kugaragaza amategeko ateganywa n’Itegeko Nshinga atarashyirwaho no kuyategurira imbanzirizamishinga;

4.    gutegura imbanzirizamushinga y’amategeko akwiye gushyirwaho cyangwa akeneye kuvugururwa, RLRC ibyibwirije cyangwa ibisabwe n’inzego zibifitiye ububasha;

5.    gusuzuma imbanzirizamushinga y’amategeko yatangijwe n’izindi nzego mbere y’uko ishyikirizwa Guverinoma;

6.    gutanga ibitekerezo ku mushinga w’itegeko watangijwe n’Umudepite cyangwa itsinda ry’Abadepite iyo ibisabwe;

7.    gukurikirana iyigwa ry’imishinga y’amategeko mu gihe isuzumwa mu Nteko Ishinga Amategeko;

8.    gukurikirana inozwa ry’imyandikire y’amategeko no guhuza imyandikire yayo mu ndimi zikoreshwa mu butegetsi kuva ku itegurwa ry’imbanzirizamushinga w’itegeko kugeza itegeko ritangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda;

9.    kugaragaza amategeko akoreshwa mu gihugu akenewe guhuzwa n’amahame ateganywa n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwemeje;

10.  kugira inama inzego za Leta mu rwego rw’amategeko no ku mushinga w’itegeko;

11.  kwakira no gusuzuma ibitekerezo byose ku ivugururwa ry’amategeko yagejejweho n’urwego cyangwa umuntu ubifitemo inyungu.

Kugira ngo igere ku ntego yayo, RLRC ikorana n’izindi nzego za Leta n’izigenga zaba izo mu gihugu cyangwa mu mahanga hamwe niimiryango itari iya Leta, yaba nyarwanda cyangwa mpuzamahanga.